Ibihugu bya Amerika na irani byemeranyije guhagarika intambar bidasubirwaho
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Ibihugu bya Amerika na irani byemeranyije guhagarika intambar bidasubirwaho
intamba Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko ibihugu byombi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeje amasezerano yo guhagarika intambara. Pakistan ikora nk’igihugu cy’umuhuza hagati y’izi mpande zombi.
Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2026. Ni nyuma y’uko abayobozi ba Amerika na Pakistan batangaje ko bagiye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na Iran. Iran yari itaragaragaza neza niba izayasinya kubera ko muri icyo gihugu bakomeje kuyamagana.
Minisitiri Shehbaz Sharif yavuze ko nyuma y’ibiganiro bikomeye byahuje impande zombi, ibihugu byemeje umushinga w’amasezerano yo guhagarika intambara. Ati: “Impande zombi zemeje guhita zihagarika ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwa burundu harimo no guhagarika imirwano muri Liban.”
Yavuze ko umuhango nyir’izina wo gusinya amasezerano uzaba ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena mu Busuwisi. Minisitiri Shehbaz Sharif yashimiye Amerika na Iran ku kuba byiyemeje gushaka igisubizo gihagarika intambara hisunzwe uburyo bwa dipolomasi.
Yashimiye kandi ibihugu byabafashije mu kunga Washington na Tehran. By’umwihariko yagarutse ku ngufu Qatar yashyizemo kugira ngo ibihugu byombi byumvikane. Ati: “Ndashimira kandi ubuyobozi bureba kure bwa Arabie Saoudite na Turikiya ku musanzu ukomeye byatanze muri iki kibazo.”
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yavuze ko ibihugu biri guhuza Amerika na Iran bizafasha mu biganiro bitandukanye bizaba muri iki cyumweru. Harimo ibya tekiniki bibanziriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yemeje aya makuru yatanzwe na Pakistan. Yavuze ko Amerika na Iran byemeje amasezerano yo guhagarika intambara. Ati: “Umushinga twagiranye na Iran ubu warangiye. Ubu nemeje ko umuhora wa Hormuz ufungurwa, bikajyana no kwemeza ko ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zari zarakumiriye ubwato bwa Iran zikurwaho.”
Intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare ubwo Amerika na Israel zagabye ibitero kuri Iran. Byahitanye abayobozi bayo barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga. Iran yahise yihimura ifunga inzira ya Hormuz inyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli byo ku Isi. Amerika na yo yahise ikumira ubwato bwikoreye peteroli biva cyangwa bijya ku byambu bya Iran, bituma ubukungu bw’Isi buzahazwa kandi ibiciro bya peteroli bigera ku Madolari 130.
Ibihugu nka Qatar n’u Bwongereza byashimye impande zombi zemeje amasezerano, kandi biteganyijwe ko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, azerekeza i Genève mu Busuwisi gusinya aya masezerano.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Sports
NSANZIMANA Sylver00Jun 5, 10:17 AM
The United States once again said that Rwandan troops are in the DRC, and Foreign Minister Marco Rubio said that Rwanda must accelerate the agreement to withdraw its troops from the DRC.
Read All about it here 👇👇👇

Sports
NSANZIMANA Sylver00May 31, 07:09 AM
Learn about the history of PSG, which won the Champions League for the second time in a row, and has also won the French League 1 (11) titles in the last 13 years.
Read All here 👇👇👇

Sports
NSANZIMANA Sylver00May 31, 07:09 AM
Menya amateka PSG yikurikiranya itwaye champions league bwakabiri ,yatwaye Kandi ibikombe BYA (league 1 )champion yomubufaransa 11 mumyaka 13 iheruka
Soma inkuru yose hano 👇👇

Sports
NSANZIMANA Sylver00May 23, 04:54 AM
President Donald Trump announced on Wednesday that the United States will send 5,000 additional troops to Poland

Sports
NSANZIMANA Sylver00May 19, 11:34 PM
Arsenal win Premier League after 22 years
Read All here 👇👇👇 yy

Sports
NSANZIMANA Sylver00May 19, 11:34 PM
Arsenal yegukanye Premier League nyuma y’imyaka 22
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author